Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina w’imyaka 77, amuteye icyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, mu Murenge wa Rubengera, ku wa 30 Nzeri 2026.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwamenye iby’urupfu rw’uyu mubyeyi ahagana saa kumi n’imwe, buhita bujya aho byabereye buherekejwe n’inzego z’umutekano.
Abaturanyi bavuga ko uyu musore yari amaze igihe avuga ko azica nyina. Bavuga kandi ko uyu mubyeyi yari yarahaye umuhungu we umunani, mu rwego rwo kugerageza kumufasha gutuza, ariko nyuma akaza kuwugurisha.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko kubera impungenge z’umutekano we, uyu mubyeyi yari yaravuye mu rugo ajya kuba mu icumbi, nyuma yo kugirwa inama n’abantu bamwegereye.
Yari amaze iminsi ine gusa agarutse mu rugo mbere y’uko apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye IGIHE ko amakuru akimara kumenyekana, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise bagera aho byabereye, uyu musore na we agahita atabwa muri yombi.
Ati: “Yamwishe amuteye icyuma. Ni umusore bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze no kujya kubwivuza.”
Icyakora, amakuru avuga ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe aracyafatwa nk’ikekwa n’ubuyobozi, hashingiwe ku mateka ye. Iperereza ni ryo rizagaragaza neza uko ibyabaye byagenze n’ibindi byabigizemo uruhare.
Ayabagabo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kujya bihutira kumenyesha ubuyobozi igihe babonye cyangwa bumvise amakuru ashobora guteza umutekano muke.
Yibukije ko ibi ari ingenzi cyane cyane mu ngo zirimo amakimbirane cyangwa aho umuntu agaragaza imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.
