Amakuru Agezweho
Entertainment

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Fally Ipupa, yahawe umudari w’icyubahiro wa Chevalier de l’Ordre National du Léopard, umwe mu midari ikomeye itangwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no mu kucyamamaza ku rwego mpuzamahanga.

Fally Ipupa yatangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2000 ubwo yinjiraga mu itsinda rya Koffi Olomidé ryitwa Quartier Latin International. Uyu ni wo mwanya wamufashije kwagura impano ye no gutangira kubaka izina mu muziki wa Afurika.

Mu 2006, yasohoye album ye ya mbere yise “Droit Chemin”, yahise imushyira mu rwego rw’abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yayo.

Mu myaka amaze mu muziki, Fally Ipupa yagiye yegukana ibihembo bikomeye birimo:MTV Africa Music Awards (MAMA), Trace Awards, Afrimma Awards ni bihembo bitandukanye byo mu Burayi no muri Afurika bishimangira ubuhanga bwe. 

Fally Ipupa yakoze ibitaramo bikomeye byamushyize ku rwego mpuzamahanga, harimo:Ibitaramo bibiri muri Stade de France byitabiriwe n’abantu benshi cyane, Igitaramo gikomeye muri Accor Arena i Paris ni bitaramo byuzuye abantu i London, Brussels, Kinshasa na Abidjan

Ibi bikorwa byamugize umwe mu bahanzi bake bo muri Afurika bashoboye kuzuza Stade de France inshuro ebyiri zikurikiranya.

Mu rugendo rwe, Fally Ipupa yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo:

R. Kelly, Booba, Dadju, Aya Nakamura na Diamond Platnumz.

Guhabwa umudari wa Chevalier de l’Ordre National du Léopard ni ishimwe rikomeye rigaragaza ko igihugu cya RDC cyishimira uruhare Fally Ipupa yagize mu guteza imbere umuco, umuziki no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Uyu munsi, Fally Ipupa afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye kandi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki wa Afurika.

Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali Entertainment

Iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda rigiye gutangira i Kigali

Inkuru Yose
Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine Entertainment

Teyana Taylor yigaruriye BET Awards 2026, yegukana ibihembo bine

Inkuru Yose
Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga Entertainment

Tom Holland yemeje ko yashakanye na Zendaya mu ibanga

Inkuru Yose