Amakuru Agezweho
Entertainment

Chris Brown agiye gushyira hanze album “BROWN Deluxe: The Chocolate Edition” iriho indirimbo nshya 10

Umuhanzi w’icyamamare muri R&B, Chris Brown, yatangaje ko agiye gushyira hanze verisiyo yihariye ya album ye BROWN yise “BROWN (Deluxe): The Chocolate Edition” ku wa 19 Kamena 2026. Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko iyi album nshya izaba yongerwaho indirimbo 10 nshya, nyuma y’aho album y’umwimerere BROWN yari yasohotse muri Gicurasi 2026.

Iyi nkuru yashimishije abakunzi ba Chris Brown, kuko bivuze ko bazabona umuziki mushya mu gihe gito cyane nyuma y’isohoka rya BROWN, album yari igizwe n’indirimbo 27 kandi yakoranyeho n’abahanzi barimo Bryson Tiller, Leon Thomas, Lucky Daye na Vybz Kartel.

Nubwo urutonde rw’izo ndirimbo 10 nshya rutari rwatangazwa ku mugaragaro, amakuru ari gukwirakwizwa agaragaza ko Chris Brown ashaka gukomeza kwamamaza no kwagura intsinzi ya album BROWN, yakiriwe neza n’abakunzi ba R&B ku Isi.

Album BROWN ya Chris Brown yasohotse ku wa 8 Gicurasi 2026. Yari igizwe n'indirimbo 27 kandi yarimo abahanzi nka Bryson Tiller, Leon Thomas, Lucky Daye, GloRilla, Sexyy Red na Vybz Kartel. mu gihe Chris Brown akomeje kugira abarenga miliyoni 63 bamwumva buri kwezi kuri Spotify.

Aherutse guhabwa kandi Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro (Honorary Doctorate/PhD) mu bijyanye n'Ubuhanzi ni myidagaduro (Visual & Performing Arts) yatanzwe na Harvest Christian University ku wa 23 Gicurasi 2026. Iyi kaminuza yamuhaye iri shimwe kubera uruhare rwe rukomeye mu muziki, kubyina no mu myidagaduro muri rusange.

.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki. Entertainment

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki.

Inkuru Yose
Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki Entertainment

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki

Inkuru Yose
DJ Phil Peter yateguje igitaramo cya “Ivy Filipiano Fest” i Gisenyi Entertainment

DJ Phil Peter yateguje igitaramo cya “Ivy Filipiano Fest” i Gisenyi

Inkuru Yose