Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bamaze igihe kinini bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, aho bavuga ko kuyabona byabaye ingume ndetse bikabangamira imibereho yabo ya buri munsi.
Iki kibazo kiravugwa cyane mu murenge wa Muhazi n’uwa Kigabiro, aho abaturage bavuga ko kubona amazi bitoroshye , ibyo bavuga ko bibangamira ibikorwa byabo.
Uwambajimana Salama, utuye mu Murenge wa Muhazi, avuga ko bamaze igihe kirenga umwaka batabona amazi ava muri robine. Yagize ati “Hashize umwaka nta mazi tubona. robine zacu zarumye kubera ibura ry’amazi.”
Mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire, abaturage bavuga ko amazi bayabona rimwe mu byumweru bibiri cyangwa kabiri mu kwezi, ibintu bavuga ko bidahagije ku buzima bwa buri munsi.
Umwe mu baturage utashatse ko umyirondoro ye itangazwa yagize ati: “Amazi aboneka rimwe mu byumweru bibiri cyangwa kabiri mu kwezi. niyo abonetse ntamara igihe kinini, bigatuma ubuzima bwacu bugorana cyane.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko ibura ry’amazi ribatera gukora ingendo ndende bajya kuvoma ku masoko ya kure, ibintu bavuga ko bibatwara umwanya munini ndetse bikongera n’umutwaro ku miryango yabo.
Basanga kongera amazi atangwa na WASAC byafasha kugabanya iki kibazo. Aho bagize bati: “Turasaba ubuyobozi kudufasha natwe tukabona amazi meza. Ubu tujya kuvoma ahitwa Kavura kandi ni kure cyane. Dukoresha hafi isaha yose tugenda kugira ngo tugereyo, nyamara twari dusanzwe dufite isoko hafi yacu ariko ryarakamye.”
Icyo aba baturage bahurizaho ni ugusaba ko ingano y’amazi yoherezwa mu miyoboro yakongerwa bakifuza ko nibura amazi yaboneka inshuro nyinshi mu cyumweru aho kuboneka rimwe mu byumweru bibiri cyangwa ukwezi.
Iki kibazo kivuzwe mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buherutse gutangaza ko ibura ry’amazi riterwa ahanini n’ubwiyongere bw’abaturage n’igabanuka ry’amazi mu bihe by’izuba, ariko bukemeza ko hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ikibazo gikemuke.
Umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura, mu karere ka Rwamagana Nsabimana Edison, yavuze ko ikibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Muhazi bavuga ko bamaze umwaka badafite amazi kitari kizwi n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Abo bavuga ko bamaze umwaka badafite amazi ndabasaba kutwegera kugira ngo dukurikirane ikibazo tumenye uko giteye. Ariko muri rusange dukora uko dushoboye kugira ngo isaranganya ry’amazi rigere ku baturage bose nk’uko riba ryateguwe.”
Nsabimana kandi yasobanuye ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gikunda gukomera mu gihe cy’izubakubera igabanuka ry’amazi aboneka, asaba abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro gukomeza kwihangana mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye.
Yatangaje ko mu mezi atandatu ari imbere hateganyijwe kongererwa ubushobozi uruganda rwa Muhazi rutunganya amazi, ibintu byitezweho kongera amazi agezwa ku baturage no kunoza isaranganya ryayo.
Ati: “Iyo mirimo nirangira, isaranganya ry’amazi rishobora kuva ku nshuro imwe cyangwa ebyiri mu kwezi rikagera ku nshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru.”
Mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’ibura ry’amazi muri aka karere, hateganyijwe kandi kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Karengere, rukava ku bushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi rukagera kuri metero kibe ibihumbi 48 ku munsi.
Abatuye mu kagari ka Sibagire bo babona amazi kabiri mu kwezi
