Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yashyize umukono ku itegeko rishya rituma abana bigira ubunu.ubu burenganzira bwemewe n’amategeko ku bana bose bo muri icyo gihugu.
Iri tegeko rishya ryemeza ko nta mwana ugomba kubuzwa kwiga mu mashuri ya Leta kubera kubura amafaranga y’ishuri. Ni intambwe ikomeye igamije guteza imbere uburezi no guha abana bose amahirwe angana yo kugera ku mashuri.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Hichilema yavuze ko uyu ari umunsi w’amateka kuri Zambiya, kuko iri tegeko rizafasha kurinda abanyeshuri bigira ubuntu no kubigira ibihoraho ku bisekuru bizaza.
Gahunda y’abanyeshuri bigira ubuntu yatangijwe nyuma y’amatora yo mu 2021, aho guverinoma yakuyeho amafaranga y’ishuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye. Ibyo byatumye umubare w’abana bitabira amashuri wiyongera cyane, hanashyirwa mu kazi abarimu barenga 41,000 kugira ngo uburezi burusheho kugera kuri bose.
Mbere y’iri tegeko, gahunda y’abanyeshuri bigira ubuntu yakorwaga nk’icyemezo cya guverinoma gusa. Kuba ubu yanditswe mu mategeko bivuze ko izarindwa n’amategeko kandi ko ababyeyi cyangwa abanyeshuri bazaba bafite uburenganzira bwo kurega ishuri ribaka amafaranga atemewe.
Guverinoma ya Zambiya ivuga ko iri tegeko rizafasha kongera uburinganire mu burezi, kuzamura ireme ry’uburenzi no guteza imbere iterambere rirambye ry’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika bishaka guteza imbere uburezi no kugabanya umubare w’abana bata ishuri kubera ikibazo cy’ubukene.
