Amakuru Agezweho
Sports

Byiringiro wa kiniraga Kepler VC yapfuye

Umukinnyi wa APR VC, Byiringiro Patrick yaguze avuye muri Kepler VC, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2025-26, Byiringiro yahise ashyira umukono ku masezerano ya APR VC y’imyaka ibiri.

Bivugwa ko uyu musore wari mu beza Igihugu gihanze amaso muri uyu mukino, yari amaze iminsi arwaye n’ubwo uburwayi yazize butaratangazwa.

Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Kepler VC yari sigaje igihe gito ku masezerano y’iyi kipe, ariko akaba yari ayimazemo imyaka itatu, ayifasha kugera ku ntego zitandukanye.

Kuva yayigeramo nta na rimwe iyi kipe itasoreje umwaka mu makipe ane meza muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, ibyatumaga ikina imikino ya kamarampaka mu buryo buhoraho.

Yafatanyije n’iyi kipe inshuro ebyiri mu marushanwa y’amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika “African Men’s Volleyball Club Championship”, harimo n’iriheruka kubera mu Rwanda.




Ku byerekeye umwanditsi

NIYONKURU Evariste

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Perezida Kagame yahaye Amavubi ubutumwa bwihariye mbere yo guhangana na Cap-Vert Sports

Perezida Kagame yahaye Amavubi ubutumwa bwihariye mbere yo guhangana na Cap-Vert

Inkuru Yose
Messi agiye kongera gukinira Argantine UMukino we wanyuma Sports

Messi agiye kongera gukinira Argantine UMukino we wanyuma

Inkuru Yose
Lionel Messi yaba agiye gushora imigabane muri Eldense yo muri Espagne? Sports

Lionel Messi yaba agiye gushora imigabane muri Eldense yo muri Espagne?

Inkuru Yose