Amakuru Agezweho
Politics

Brig Gen Naqvi yasezeye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ushinzwe ibikorwa mu Majyaruguru y’igihugu, Brig Gen Syed Wajahat Hussain Naqvi, yasezeye Ingabo z’u Rwanda ziri muri RWANBATT-2.

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, Brig Gen Naqvi yasuye icyicaro cya RWANBATT-2 giherereye mu Kigo cya Malakal, muri Leta ya Upper Nile, aho yasezeye izi ngabo mu gihe ari gusoza inshingano yari afite muri ubu butumwa bw’amahoro.

Mu butumwa yagejeje ku Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Naqvi yashimiye RWANBATT-2 uruhare rukomeye igira mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS no mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yagaragaje kandi icyizere RWANBATT-2 izakomeza kubakiraho ibikorwa byiza imaze kugeraho, ikarushaho gusohoza inshingano zayo mu gufasha UNMISS kugera ku ntego zayo.

RWANBATT-2 ni imwe mu mitwe y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, aho igira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kurinda abasivili.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

URwanda n’UBurundi Ibiganiro by’ibihugu byombi biracyafite imbogamizi. Politics

URwanda n’UBurundi Ibiganiro by’ibihugu byombi biracyafite imbogamizi.

Inkuru Yose
U Rwanda n’u Bubiligi bigiye kongera gufungura Ambasade Politics

U Rwanda n’u Bubiligi bigiye kongera gufungura Ambasade

Inkuru Yose
Indege yakoze impanuka igiye kugwa mu bwato bw’intambara, abasare 4 barakomereka Politics

Indege yakoze impanuka igiye kugwa mu bwato bw’intambara, abasare 4 barakomereka

Inkuru Yose