Amakuru Agezweho
Sports

Bruno Fernandes yahawe igitambaro cya kapiteni wa Portugal

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo amaze kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, igitambaro cya kapiteni cyahawe mugenzi we Bruno Fernandes.

Fernandes, usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe, ni we wambaye igitambaro cya kapiteni mu gihe Ronaldo adahari.

Amakuru avuga ko Bruno Fernandes ashobora gukomeza kuba kapiteni wa Portugal mu gihe Cristiano Ronaldo yaba afashe umwanzuro wo gusezera burundu ku ikipe y’igihugu.

Ronaldo amaze imyaka myinshi ari kapiteni wa Portugal, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini mu mateka y’iyi kipe.

Mu gihe yaba asezeye, Fernandes ni umwe mu bakinnyi bamaze kugarukwaho nk’abashobora gukomeza kuyobora ikipe mu kibuga.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ronaldo Yivumbuye, Abafana Batera Portugal Umugongo Sports

Ronaldo Yivumbuye, Abafana Batera Portugal Umugongo

Inkuru Yose
Manchester City yanze gusubira inyuma ku birego bya Premier League irega iy'ikipe Sports

Manchester City yanze gusubira inyuma ku birego bya Premier League irega iy'ikipe

Inkuru Yose
Perezida Kagame yahaye Amavubi ubutumwa bwihariye mbere yo guhangana na Cap-Vert Sports

Perezida Kagame yahaye Amavubi ubutumwa bwihariye mbere yo guhangana na Cap-Vert

Inkuru Yose