Amakuru Agezweho
Politics

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.7% mu gice cya mbere cya 2026

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko ubukungu bw’igihugu bwakomeje kwiyongera ku kigero gishimishije mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026.

Yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubukungu bwazamutseho 10%, mu gihe mu gihembwe cya kabiri bwiyongereyeho 9,4%.

Ibi bivuze ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kugaragaza umuvuduko ukomeye w’izamuka.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iri zamuka ritanga icyizere ko umusaruro w’ubukungu mu mwaka wose wa 2026 ushobora kurenga intego yari yarashyizweho yo kuzamuka ku kigero cya 6,8%.

Yagaragaje ko iyi mibare ari ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’ubukungu bikomeje gutanga umusaruro, nubwo intego y’umwaka wose izashingira ku musaruro uzagerwaho mu mezi asigaye ya 2026.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Brig Gen Naqvi yasezeye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS Politics

Brig Gen Naqvi yasezeye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS

Inkuru Yose
URwanda n’UBurundi Ibiganiro by’ibihugu byombi biracyafite imbogamizi. Politics

URwanda n’UBurundi Ibiganiro by’ibihugu byombi biracyafite imbogamizi.

Inkuru Yose
U Rwanda n’u Bubiligi bigiye kongera gufungura Ambasade Politics

U Rwanda n’u Bubiligi bigiye kongera gufungura Ambasade

Inkuru Yose