Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Kibuye: Abagore 350 bahawe serivisi yo gukuramo inda mu buryo butekanye

Ibitaro Bikuru bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, byatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe byahaye serivisi yo gukuramo inda mu buryo butekanye abagore 350, 40% muri bo bakaba bari munsi y’imyaka 18.

Aya makuru areba serivisi zatanzwe kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026.

Mu Rwanda, gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko, ariko ari impamvu yihariye amategeko ateganya ko umugore ashobora gusaba iyi serivisi itangwa n’umuganga ubifitiye ubushobozi.

Muri ibyo bihe harimo kuba inda yaratewe n’uwo bafitanye isano ya bugufi, kuba yaraturutse ku gufatwa ku ngufu, kuba inda ishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga, ndetse n’igihe utwite uri umwana.

Nubwo iyi serivisi yemerewe mu bihe biteganywa n’amategeko, ibitaro bimwe by’amadini n’amatorero ntibiyitanga. Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibitaro bivugwa ko bitanga iyi serivisi birimo Ibitaro bya Bushenge, Kibuye, Gisenyi, Kabaya na Muhororo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette, avuga ko kuba ibyo bitaro bikikijwe n’ibindi bitanga serivisi z’ubuvuzi ariko bitagira iyi gahunda, bituma bakira umubare munini w’abakeneye serivisi yo gukuramo inda mu buryo butekanye.

Ati: “Ukeneye iyo serivisi aza iyo nda itararenza ibyumweru 22, agahabwa ibinini bimufasha inda ikavamo agataha ameze neza. Hano tugira abagore benshi bakenera iyo serivisi kuko duturanye n’Ibitaro bya Mugonero by’Abadiventisiti, ibya Murunda bya Kiliziya Gatorika, n’ibya Kibogora bya EMLR bidatanga iyo serivisi.”

Dr Ayingeneye yavuze ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, Ibitaro Bikuru byahaye iyi serivisi abagore 350, barimo 40% bari munsi y’imyaka 18.

Uyu muyobozi avuga ko iyi serivisi igamije cyane cyane kurengera ubuzima bw’abagore, cyane ko mbere y’uko amategeko ateganya ibihe byihariye byo gukuramo inda, hari abagore babikoraga mu buryo butizewe mu ngo, bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakagera kwa muganga bafite ibibazo bikomeye.

Amategeko agenga gukuramo inda mu Rwanda asobanurwa n’Iteka rya Minisitiri No 002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019.

Iri teka riteganya ko gukuramo inda byemewe mu gihe utwite ari umwana, inda yaratewe ku gahato, yaraturutse ku kubanishwa ku gahato n’undi muntu nk’umugore n’umugabo, yaratewe n’umuntu bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, cyangwa iyo inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana atwite.

Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kubanza gutanga uburenganzira bwe mu nyandiko, nyuma yo gusobanurirwa neza ibijyanye na serivisi yo gukuramo inda.

Iyo usaba iyi serivisi ari umwana, ubusabe bushobora gukorwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abamuhagarariye batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo cyitabwaho, nk’uko biteganywa n’iryo teka.

Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Uganda ak'inzoga yavaga mu Burundi kashobotse UBUZIMA

Uganda ak'inzoga yavaga mu Burundi kashobotse

Inkuru Yose
Karongi: Umusore w’imyaka 25 yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amuteye icyuma UBUZIMA

Karongi: Umusore w’imyaka 25 yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amuteye icyuma

Inkuru Yose
Minisitiri Habimana yasabye abayobozi kunoza serivisi baha abaturage UBUZIMA

Minisitiri Habimana yasabye abayobozi kunoza serivisi baha abaturage

Inkuru Yose