Amakuru Agezweho
Technology

Donald Trump atangije Super Intelligence Force

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gu shyiraho itsinda rishya yise “Super Intelligence Force” (SIF), rigamije guhuza ibikorwa bya Leta mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI).

Trump yatangaje ko iri tsinda rizafasha Amerika gukomeza ku isonga ku isi mu iterambere ry’ikoranabuhanga rya AI, ndetse no kurinda inyungu n’ubuzima bw’Abanyamerika. Yavuze kandi ko “super intelligence” ishobora kugira uruhare rukomeye kurusha Impinduramatwara mu nganda na Internet.

Iri tsinda rizayoborwa na Jay Clayton, Umuyobozi w’Ubutasi bw’Igihugu muri Amerika. Mu bazakorana na we harimo Andrew Ferguson, uyobora Federal Trade Commission, Emil Michael, ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo, na Scott Kupor, uyobora Office of Personnel Management.

Trump yavuze ko iri tsinda rizakorana n’ibigo by’ikoranabuhanga, abaguzi, imiryango iharanira inyungu rusange, amadini ndetse n’abatanga ibikorwa remezo by’ingenzi.

Iri tangazo rije nyuma y’inama Trump yagiranye n’abayobozi b’ibigo bikomeye bikora AI muri White House. Muri iyo nama, ibigo by’ikoranabuhanga byiyemeje gukurikiza amabwiriza y’umutekano no kugenzura uburyo AI ikorwa n’uko ikoreshwa.

Iri tsinda kandi rizasuzuma amahirwe n’ingaruka zishobora guterwa n’iterambere ryihuse rya AI, ndetse rigatanga umurongo w’uko Leta ya Amerika yakomeza kugira uruhare muri iri koranabuhanga.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Google yashyize hanze Gemini 4 Argon ivuga ko ari yo AI ikomeye kurusha izindi Technology

Google yashyize hanze Gemini 4 Argon ivuga ko ari yo AI ikomeye kurusha izindi

Inkuru Yose
Museveni Commissions Roofings Group’s $125 Million Steel Plant Technology

Museveni Commissions Roofings Group’s $125 Million Steel Plant

Inkuru Yose