Abahanzi b'ibyamamare muri Hip-Hop, Jay-Z na Eminem, bagiye kongera gukorana mu ndirimbo nshya nyuma y'imyaka 25 ishize bakoranye , ibintu byateje ibyishimo ku bakunzi b'umuziki wa rap ku isi yose.
Aya makuru yatangajwe na Billboard Brasil, igaragaza ko aba baraperi bombi bazahurira ku ndirimbo nshya izagaragara kuri album iri gutegurwa ku bufatanye bwa Rakim, Kurupt na Masta Killa. Iyi album biteganyijwe ko izajya hanze ku wa 28 Kanama 2026.
Aba bahanzi baherukaga gukorana, mu mwaka wa 2001 ku ndirimbo yiswe "Renegade" yari iri kuri album "The Blueprint" ya Jay-Z. Iyo ndirimbo yaje kuba imwe mu zazamuye izina ryabo muri Hip-Hop ndetse kugeza n'ubu ikaba igifatwa nk'imwe mu ndirimbo zikomeye zaranze amateka y'uyu muziki.
Nubwo izina ry'iyi ndirimbo nshya ritaratangazwa, amakuru y'uko Jay-Z na Eminem bagiye kongera guhurira mu mushinga umwe yamaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi babo benshi bagaragaje amatsiko yo kumva icyo aba bahanzi bazaba bateguriye isi ya muzika.
Rakim, umwe mu baraperi bafatwa nk'abashinze imizi ya Hip-Hop ya kijyambere, akomeje gutegura uyu mushinga afatanyije na Kurupt na Masta Killa, bombi bafite amateka akomeye muri rap yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasesenguzi ba muzika bavuga ko uku kongera guhurira kwa Jay-Z na Eminem bishobora kuba kimwe mu bintu bizakurura cyane abakunzi ba Hip-Hop muri uyu mwaka, cyane cyane kubera amateka akomeye aba bahanzi bafite mu ruganda rwa muzika.
