Amakuru Agezweho
Sports

Cabo Verde Yanditse Amateka Mu Gikombe cy’Isi

Cabo Verde yabonye inota rya mbere mu mateka yayo mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kunganya na Espagne ku mukino wayo wa mbere muri iri rushanwa.

Abafana b’iyi kipe y’ikirwa cyo muri Afurika y’Iburengerazuba bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’iyi ntsinzi y’agaciro, aho imihanda n’ahantu hatandukanye haranzwe n’imbyino, indirimbo n’amabendera y’iki gihugu.

Nubwo Espagne yari ifite amahirwe menshi ndetse ikaba imwe mu makipe akunzwe muri iri rushanwa, Cape Verde yagaragaje umukino mwiza ndetse ibasha kubona inota rimwe ry’amateka.

Ubuhanga bw'umuzamu Vozinha w'imyaka 40 waruhamagawe bwa mbere n'imwe munkingi zikomeye cyene zafashije Cabo Verde kwitwara neza dore yakuyemo Imipira igera kuri Irindwi Yashobora kuvamo Ibitego Ibi Kandi byatumye abamukurikira rugubuga rwe Rwa Instagram biyongera ku bwinshi dore Mbere yo gukina Uyu mukino ya kurukirwaga na bagera ku bihumbi 50000 Ariko ubu barakabakaba Miliyoni 6 .

Abasesenguzi bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru wa Cabe Verde, igihugu gifite abaturage batageze kuri miliyoni imwe.

Uyu musaruro utumye Cabo Verde iba imwe mu nkuru zikomeye ziri kuvugwa muri siporo ku Isi, cyane cyane kubera uko yahanganye n’ikipe ifite uburambe bwinshi mu marushanwa mpuzamahanga.

Abafana ba Cabo Verde bavuga ko iri nota rimwe rifite agaciro nk’intsinzi, kuko ari ubwa mbere igihugu cyabo cyitabiriye Igikombe cy’Isi.


Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Lionel Messi Akomeje Guca Agahigo Sports

Lionel Messi Akomeje Guca Agahigo

Inkuru Yose
U Bufaransa Bwatangiye Neza Igikombe cy’Isi, Mbappé Yandika Amateka Mashya Sports

U Bufaransa Bwatangiye Neza Igikombe cy’Isi, Mbappé Yandika Amateka Mashya

Inkuru Yose
Kyle Calder wahoze akina muri NHL yitabye Imana Sports

Kyle Calder wahoze akina muri NHL yitabye Imana

Inkuru Yose