Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no gusigasira umuco Nyarwanda, hagiye gutangizwa iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rizatangira ku mugaragaro ku wa 8 Nyakanga 2026, rikazabera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, muri Prymidal Garden.
Ni iserukiramuco ryashyizweho hagamijwe guha umuco Nyarwanda urubuga rwagutse rwo kwigaragaza, kuwuhindura isoko y'ubukungu no guteza imbere impano z'Abanyarwanda, by'umwihariko iz'urubyiruko, binyuze mu myidagaduro, ubukerarugendo n'udushya.
HERIFEST RWANDA izajya ihuza ibikorwa bitandukanye biranga umuco Nyarwanda, birimo imbyino gakondo, umuziki, ibisigo, imivugo, ibisingizo, ibyivugo, imurikamideri rishingiye ku muco n'iry'igezweho, ibiribwa gakondo, ubukorikori, imikino gakondo, urwenya (Comedy Show), umurishyo, ingoma ndetse n'ibindi bikorwa bigaragaza ubukungu n'ubwiza bw'umuco Nyarwanda.
Abategura iri serukiramuco batangaje ko rizajya riba buri wa Gatatu wa mbere w'ukwezi, rikabera muri Prymidal Garden, ahateganyijwe kwakira ibikorwa bitandukanye byibanda ku guteza imbere umuco.
Uwikunze Jonathan, wateguye HERIFEST RWANDA, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cyo kongera gushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwishimira no kwitabira ibikorwa bishingiye ku muco wabo.
Yagize ati: "Twifuzaga ko abantu bongera gutaramira ku muco wacu, ukitabwaho kandi ugahabwa agaciro, cyane cyane urubyiruko rukawibonamo."
Yakomeje avuga ko HERIFEST RWANDA izaba urubuga ruzafasha abantu kongera guhura n'umuco Nyarwanda mu buryo bwagutse.
Ati: "Ni iserukiramuco rigamije gushimisha abantu no kubasubiza ku isoko y'umuco Nyarwanda mu buryo bwuzuye. Bazahakura ibyishimo birimo imbyino, indirimbo, ibisigo, imivugo, gutera ubuse, imurikamideri n'ubugeni byose bishingiye ku muco wacu."
Uwikunze yagaragaje kandi ko nubwo u Rwanda rufite umuco ukungahaye kandi wihariye, ukubiyemo amateka, indangagaciro n'imigenzo bifite uruhare mu iterambere ry'igihugu, bitarabyazwa umusaruro uko bikwiye mu rwego rw'ubukungu.
Yagize ati: "Urwego rw'umuco n'imyidagaduro ruracyafite intege nke mu bijyanye no guhanga udushya, guhanga imirimo no gukurura ishoramari, bigatuma amahirwe menshi atarakoreshwa neza."
Ku munsi wo gutangiza iri serukiramuco, hateganyijwe kuzitabira abahanzi n'abashyushyarugamba batandukanye barimo abanyarwenya MC Kandi, Musaa na Inkirigito Clements bazwi muri Gen-Z Comedy. Hazaba kandi MC Abraham, MC Rugwiro, itorero ry'imbyino gakondo ndetse na band izacuranga indirimbo zitandukanye.
Muri ibyo birori kandi hazatangizwa gahunda igamije gufasha urubyiruko kunoza no gukoresha neza ururimi rw'Ikinyarwanda, mu rwego rwo gukomeza gusigasira no guteza imbere umuco Nyarwanda.
HERIFEST RWANDA izajya itangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ikaba itegerejweho kuba urubuga ruhuza abakunzi b'umuco Nyarwanda, abawushaka kuwumenya ndetse n'abifuza kugira uruhare mu kuwusigasira no kuwubyaza amahirwe y'iterambere.
