Amakuru Agezweho
Politics

Perezida Paul Kagame yoherereje Emir wa Qatar ubutumwa bwo kumufata mu mugongo

Perezida Paul Kagame, yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar, nyuma y’itabaruka rya Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Emir w’icyo gihugu.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Emir wa Qatar akaba se wa Emir wa Qatar uri ho kuri ubu yitabye Imana ku myaka 74.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati:“Nihanganishije cyane muvandimwe wanjye, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar, kubera itabaruka rya Nyakwigendera Nyiricyubahiro Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, azahora yibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar akayigira Igihugu gitangaje nk’uko kiri uyu munsi. Ati: "Umurage yasize wo gukorera abaturage be no guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu bizahoraho, uzakomeza kugirira akamaro ibisekuru byinshi bizaza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri ibi bihe bikomeye, hamwe n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri ibi bihe by’akababaro.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza agaciro u Rwanda ruha umubano warwo na Qatar, umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’iterambere rusange.

Qatar yabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bukungu, aho ishoramari ry’Abanya-Qatar ryagiye rigaragara mu mishinga itandukanye y’ingenzi. Muri iyo harimo ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways ndetse n’imishinga ijyanye no kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Mu myaka ishize, abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bagirana ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano wubakiye ku nyungu z’impande zombi, aho Qatar ikomeje gufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda.

Urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani rusize icyuho gikomeye muri Qatar, ariko umurage we wo guteza imbere igihugu no kubaka umubano n’amahanga ukomeje gufatwa nk’inkingi ikomeye mu cyerekezo cya Qatar y’ubu.


Ku byerekeye umwanditsi

NIYONKURU Evariste

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ethiopian Airlines ya hagaritse ingendo muri Tigray nyuma y’uko ikibuga cy’indege bagifashe Politics

Ethiopian Airlines ya hagaritse ingendo muri Tigray nyuma y’uko ikibuga cy’indege bagifashe

Inkuru Yose
Umuhungu w’Ambasaderi Leiter yakomeretse bikomeye, se asaba amasengesho Politics

Umuhungu w’Ambasaderi Leiter yakomeretse bikomeye, se asaba amasengesho

Inkuru Yose
Perezida wa Iran yavuze ko igihugu cye cyakorewe iterabwoba na Amerika Politics

Perezida wa Iran yavuze ko igihugu cye cyakorewe iterabwoba na Amerika

Inkuru Yose