Amakuru Agezweho
Entertainment

Umukinnyi wa Wrestling Benjamin Satterley uzwi nka Pac yitabye Imana


Umukinnyi w’imikino njyarugamba ya Wrestling ukomoka mu Bwongereza, Benjamin Satterley, wari uzwi cyane ku izina rya Pac, yitabye Imana afite imyaka 40.


Abamuhagarariye ni bo bemeje inkuru y’urupfu rwe, mu gihe kompanyi ya All Elite Wrestling (AEW) yari asanzwe akinira yatangaje ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’uyu mukinnyi.


AEW yavuze ko Satterley yari yarinjiye muri iyi kompanyi mu 2019, akaba yari amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri Wrestling.


Urupfu rwe rwamenyekanye nyuma y’umunsi umwe gusa yari amaze gukina mu mukino wa AEW witwa “All Out”, wabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.


Benjamin Satterley yavukiye i Newcastle upon Tyne mu Bwongereza, atangira umwuga wa Wrestling mu 2004. Nyuma yagiye akinira amakompanyi atandukanye ku isi, aho yamenyekanye kubera ubuhanga bwe mu gusimbuka no gukora amayeri akomeye mu mukino.


AEW yavuze ko Satterley yegukanye amakamba menshi ya Wrestling, ndetse ko yitabiriye imwe mu mikino yibukwa cyane mu mateka y’iyi kompanyi.


Mbere yo kwinjira muri AEW, Satterley yari yarakinye muri World Wrestling Entertainment (WWE), New Japan Pro-Wrestling (NJPW) ndetse na Consejo Mundial de Lucha Libre (CMLL) yo muri Mexico.


Mu gihe cy’umwuga we, yakoresheje amazina atandukanye arimo Pac, Adrian Neville ndetse na “The Man that Gravity Forgot.” Iri zina rya nyuma ryashingiye ku buryo bwe bwo gukora umwitozo uzwi cyane, aho yasimbukaga hejuru ku mugozi w’uruziga rw’aho bakinira, akazenguruka inshuro imwe mu kirere mbere yo kugwa ku mukinnyi bari bahanganye.


Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye urupfu rwa Satterley.


Abakinnyi n’abakunzi bamwunamiye


Urupfu rwa Satterley rwababaje benshi mu bakinnyi n’abakunzi ba Wrestling, bamwe bavuga ko batunguwe no kumva ko yitabye Imana.


Paul Heyman, uri muri WWE Hall of Fame, yavuze ko ari “igihombo gikomeye cyane”, ashimangira ko Satterley yari umukinnyi w’umuhanga ndetse akaba yari n’umuntu mwiza.


Perezida wa AEW, Tony Khan, yavuze ko Satterley yari umuntu warangwaga n’ubuhanga bukomeye nk’umugabo, inshuti ndetse no mu bumenyi n’ubushobozi yari afite muri Wrestling.


Undi mukinnyi w’Umwongereza, Will Ospreay, na we yamwunamiye avuga ko Satterley yari umwe mu bantu bakomeye igihugu cyabo cyigeze gutanga, ndetse ko yari n’umuntu mwiza cyane.


Umukinnyi wa AEW, Evil Uno, yavuze ko ari inkuru ibabaje kandi ko urupfu rwa Satterley ari igihombo gikomeye ku muryango wa Wrestling.


Satterley yitabye Imana afite imyaka 40, nyuma y’imyaka irenga 20 yari amaze akora umwuga wa Wrestling.

Ku byerekeye umwanditsi

NIYONKURU Evariste

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Umukinnyikazi wa film Hayden Panettiere yitabye imana bitunguranye Entertainment

Umukinnyikazi wa film Hayden Panettiere yitabye imana bitunguranye

Inkuru Yose
Queen Elizabeth Makune yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2026 Entertainment

Queen Elizabeth Makune yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2026

Inkuru Yose
Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat” Entertainment

Yung Miami yashimishije abafana mu gitaramo ubwo yaririmbaga “Spend Dat”

Inkuru Yose