Amakuru Agezweho
Politics

Indege yakoze impanuka igiye kugwa mu bwato bw’intambara, abasare 4 barakomereka

Abasare bane ba USS Dwight D. Eisenhower bakomeretse ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri, ubwo indege yagiraga “impanuka” mu gihe yariri ku gerageza kugwa muri ubwo bwato bw’intambara bw’Abanyamerika buri ku nkombe za Virginia. Abapilote babiri bari muri iyo ndege basimbutsemo, nk’uko Ingabo zirwanira mu mazi za Amerika (US Navy) zabitangaje.

US Navy yavuze ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa 6:18 z’umugoroba ku isaha ya EDT, ubwo hakorwaga ibikorwa byo kwakira indege zari zigiye kugwa muri ubwo bwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa Nimitz.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza icyateye iyo mpanuka, ndetse US Navy ntiyasobanuye mu buryo burambuye icyo kibazo cyabaye kuri iyo ndege.

Abapilote babiri basimbutse muri iyo ndege bahise batabarwa n’abakozi bashinzwe ibikorwa byo gushakisha no gutabara. Bahise basubizwa muri ubwo bwato bw’intambara, aho bakorerwaga isuzuma ry’ubuzima.

Mu basare bane bakomeretse, umwe yajyanywe mu bitaro byo mu gace ka Norfolk kugira ngo avurwe ibikomere, mu gihe abandi batatu bavurirwaga muri ubwo bwato.

US Navy ntiyatangaje ubwoko bw’indege yagize ikibazo. Icyakora, USS Dwight D. Eisenhower isanzwe itwara indege z’intambara za F/A-18 Super Hornet ndetse n’indege za EA-18G Growler zikoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya no kurwanya itumanaho rya gisirikare ry’umwanzi. Zimwe muri izo ndege zishobora gutwara abakozi babiri.

Umuvugizi wa US Navy yabwiye CNN ko andi makuru azatangazwa uko azagenda aboneka.

USS Dwight D. Eisenhower yari imaze amezi 15 mu bikorwa byateganyijwe byo kuyisana no kuyikorera izindi serivisi, byarangiye muri Mata. Amakuru aheruka gutangazwa n’ishami rya Minisiteri y’Ingabo za Amerika agaragaza ko mu mpera za Kanama yari ikiri mu bikorwa byo kugerageza no kwemeza ubushobozi bw’indege zo kuyigwaho, ku nkombe za Virginia.

Ku byerekeye umwanditsi

NIYONKURU Evariste

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Edward Rukidi Nyabongo I yimitswe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro Politics

Edward Rukidi Nyabongo I yimitswe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro

Inkuru Yose
Abadipolomate b’u Bushinwa bashya b’inyamaswa za panda, Ping Ping na Fu Shuang, bari mu nzira berekeza i Atlanta. Politics

Abadipolomate b’u Bushinwa bashya b’inyamaswa za panda, Ping Ping na Fu Shuang, bari mu nzira berekeza i Atlanta.

Inkuru Yose
Mushikiwabo: Amakimbirane y’u Rwanda na RDC ntakwiye kujyanwa mu matora ya OIF Politics

Mushikiwabo: Amakimbirane y’u Rwanda na RDC ntakwiye kujyanwa mu matora ya OIF

Inkuru Yose