Amakuru Agezweho
UBUZIMA

Kamonyi: Umwana w’imyaka 7 yishwe n’amazi y’umugezi wa Nyakagunda

Umwana w’imyaka irindwi witwa Ishimwe Brayan yapfuye nyuma yo gutwarwa n’amazi y’Umugezi wa Nyakagunda, mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi.

iby’uru rupfu byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 29 Nzeri 2026, ahagana saa kumi n’imwe, nyuma y’uko imvura yari imaze kugwa.

Amakuru yatangajwe na Intyoza.com avuga ko Ishimwe Brayan yari atuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, aho yaguye mu Mugezi wa Nyakagunda ubwo yageragezaga kuwambuka.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, yavuze ko ubuyobozi bwamenye iby’uru rupfu, bugasanga uyu mwana yaraguye mu mugezi ashaka kuwambuka, ariko amazi akamurusha imbaraga akamutwara. Nyuma yaje kuboneka yapfuye.

Ishimwe Brayan yari umwana wa Nsabyamahoro Silas, ufite imyaka 34, na Mukanoheri Seraphine, ufite imyaka 26. Yari asanzwe abana na nyirakuru witwa Mukaremera Drocella, ufite imyaka 77.

Abaturage bavuze ko batazi igihe uyu mwana yagendeye, ahubwo ko bumvise abantu batabaza bavuga ko Umugezi wa Nyakagunda watwaye umuntu.

Uyu mwana wigaga mu Mwaka wa Mbere w’Amashuri Abanza ku Murehe Protestant Primary School, yari yize mu gitondo cy’uwo munsi.

Amakuru akomeza avuga ko Ishimwe yari kumwe n’undi mwana witwa Irakoze Claude, uri mu kigero cy’imyaka 10. Uyu mwana na we yashakishijwe, ariko ntiyahise aboneka, kuko bivugwa ko na we yagizweho ingaruka n’amazi.

Nyuma y’iyi mpanuka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageze aho byabereye, ruvugana n’ababyeyi b’umwana witabye Imana. Bavuze ko nta muntu bakeka ko yaba yari afitanye ikibazo n’umwana wabo ku buryo yaba yagize uruhare mu rupfu rwe, ahubwo ko bakeka ko yatwawe n’amazi ubwo yageragezaga kwambuka.

inzego zitandukanye, zirimo inzego z’ibanze, DASSO na Polisi, na zo zageze aho byabereye.


Ku byerekeye umwanditsi

MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

Passionate Journalism Student | Digital Media & News Reporting. +250790223287

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Abanyeshuri 7,188 bari gukorwaho iperereza ku gukopera ibizamini bya Leta UBUZIMA

Abanyeshuri 7,188 bari gukorwaho iperereza ku gukopera ibizamini bya Leta

Inkuru Yose
BURERA:Itorero “Imbuto Zitoshye” Icyiciro cya 3 ryasojwe, urubyiruko rusabwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere UBUZIMA

BURERA:Itorero “Imbuto Zitoshye” Icyiciro cya 3 ryasojwe, urubyiruko rusabwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere

Inkuru Yose
Abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bazabibazwa mu nkiko UBUZIMA

Abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bazabibazwa mu nkiko

Inkuru Yose