Amakuru Agezweho
Politics

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye.

 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yasabye abofisiye bakuru basoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College riri i Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi n’intego ihamye, avuga ko ari byo shingiro ry’ubuyobozi bwiza mu gihe Isi ikomeje guhinduka.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, mu muhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bakuru 108 baturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika, wari wabereye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze.

Muri aba basoje amasomo, 55 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s of Arts in Security Studies) mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’umutekano. Aya masomo yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, akaba yari amaze ibyumweru 46 atangiye, kuva ku wa 14 Nyakanga 2025.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye aba bofisiye ku murava, ubwitange n’imbaraga bagaragaje mu gihe cyose bamaze bahugurwa, avuga ko bavuye ku rwego rw’ubunararibonye bari basanganywe bakagera ku rwego rwo hejuru rw’ubumenyi n’inshingano.

Yagize ati: “Mwaje hano muri abasirikare n’abayobozi bafite ubunararibonye n’uburambe mu kazi, ariko munasohotse hano mufite ubumenyi bwagutse, ubushishozi buhanitse ndetse n’inshingano zisumbuyeho. Ibi bivuze ko icyo mwize atari ubumenyi gusa, ahubwo ni uburyo bushya bwo kureba Isi, bwo gusesengura ibibazo no gufata ibyemezo bikwiye mu bihe bigoye.”

Perezida Kagame yanashimiye imiryango n’inshuti z’abarangije aya masomo, agaragaza uruhare rwabo mu rugendo rw’abasirikare n’abayobozi bakuru.

Yavuze ko umurimo wo kurinda igihugu no kuyobora utagerwaho n’umuntu umwe, ahubwo ushingira ku nkunga n’ubufatanye bw’abamuri hafi, asaba abarangije amasomo gukomeza kurangwa n’imyitwarire ibahesha icyubahiro ndetse ikubahiriza ibitambo bitangwa n’imiryango yabo.

Perezida Kagame yahembye ba Ofisiye bakuru bahize abandi


Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Ethiopian Airlines ya hagaritse ingendo muri Tigray nyuma y’uko ikibuga cy’indege bagifashe Politics

Ethiopian Airlines ya hagaritse ingendo muri Tigray nyuma y’uko ikibuga cy’indege bagifashe

Inkuru Yose
Umuhungu w’Ambasaderi Leiter yakomeretse bikomeye, se asaba amasengesho Politics

Umuhungu w’Ambasaderi Leiter yakomeretse bikomeye, se asaba amasengesho

Inkuru Yose
Perezida wa Iran yavuze ko igihugu cye cyakorewe iterabwoba na Amerika Politics

Perezida wa Iran yavuze ko igihugu cye cyakorewe iterabwoba na Amerika

Inkuru Yose