Ku wa 29 Kamena 1956, Misiri yanditse amateka akomeye ubwo Gamal Abdel Nasser yemezwaga n'amatora ya kamarampaka (referendum) nka Perezida wa Repubulika. Ibi byabaye nyuma y'impinduramatwara yo mu 1952 yari yarakuyeho ubwami, bikaba byarashimangiye ko igihugu cyinjiye mu buryo bushya bw'imiyoborere ya Repubulika.
Nasser yari umwe mu bayobozi b'umutwe w'abasirikare wiswe Free Officers Movement, wahiritse ubutegetsi bw'Umwami King Farouk. Nyuma y'aho, yabaye umwe mu banyapolitiki bakomeye bagize uruhare mu kuvugurura inzego za Leta no gushyira imbere gahunda zigamije ubwigenge n'iterambere ry'igihugu.
Nyuma gato yo gutorerwa kuyobora igihugu, Nasser yafashe icyemezo cyahinduye amateka yo gushyira Umuyoboro wa Suez mu maboko ya Leta ya Misiri. Icyo cyemezo cyateje Intambara ya Suez mu 1956, ariko cyanatumye aba ikimenyabose nk'umwe mu bayobozi baharaniye ubwigenge bw'ibihugu bya Afurika n'iby'Abarabu.
Kugeza n'ubu, izina rya Gamal Abdel Nasser rikomeje kuvugwa mu mateka ya Misiri no ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare yagize mu guhindura politiki y'igihugu no guteza imbere igitekerezo cy'ubwigenge bw'ibihugu byinshi byari bikiri mu bukoloni.
