Amakuru Agezweho
Politics

Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar

Umukuru w’igihugu yageze i Doha mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.

Amakuru yashyizwe hanze na Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame na Emir wa Qatar bahuriye mu biro bye bizwi nka ‘Amiri Diwan’.

Baganiriye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse n’ubufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye kandi ku bibera mu turere u Rwanda na Qatar biherereyemo, bashimangira ubushake basangiye bwo guharanira amahoro n’umutekano ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwifatanya n’abaturage ba Qatar.

Uru ruzinduko ruje mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’u Rwanda hakomeje imirwano ihanganishije ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa AFC/M23.

Ni mu gihe kandi Qatar nayo igihanganye n’ingaruka z’ibitero yagabweho na Iran, kuva Amerika na Israel byayishozaho intambara.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye. Politics

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye.

Inkuru Yose
I Paris: Paul Kagame na Emmanuel Macron batangije urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Politics

I Paris: Paul Kagame na Emmanuel Macron batangije urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Inkuru Yose