Lionel Messi yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu ya Argentine ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino wayihuje na Algeria mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yakomeje, aho mu Itsinda J, Argentine yahuye na Algeria kuri Geha Field at Arrowhead Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukino warangiye Argentine itsinze Algeria ibitego 3-0, byose byinjijwe na kapiteni wayo Lionel Messi. Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 17 ku mupira yari ahawe na Rodrigo De Paul. Yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 60 mbere yo kuzuza hat-trick ku munota wa 76, nyuma yo guhabwa umupira na Nico Gonzalez.
Iyi hat-trick yahise ituma Messi, ufite imyaka 38 n’iminsi 357, yandika amateka mashya mu Gikombe cy’Isi. Yagejeje umubare w’ibitego bye muri iri rushanwa kuri 16, aho anganya na Miroslav Klose mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Messi kandi yabaye umukinnyi ukunzwe kurusha abandi watsinze hat-trick mu Gikombe cy’Isi. Yanabaye umukinnyi wa mbere utsinze mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi atanu atandukanye, ashyiraho agahigo gashya.
Uyu wari umukino wa 200 Messi akinira ikipe y’igihugu ya Argentine, ndetse ni bwo bwa mbere yari atsinze hat-trick mu Gikombe cy’Isi. Ibi byatumye akomeza gushimangira umwanya we nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.
Nyuma y’iyi ntsinzi, Argentine yahise ifata umwanya wa mbere mu Itsinda J, nimugihe hagitegerejwe undi mikino umukino wa Australia na Jordan uko uzakugenda.
Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irakomeza, aho Portugal itegerejwe gukina na Congo saa 19:00 mu Itsinda K, mu gihe mu Itsinda L u Bwongereza bwiteguye gucakirana na Croatia saa 22:00 .
